Discover millions of ebooks, audiobooks, and so much more with a free trial

Only $11.99/month after trial. Cancel anytime.

Inganzo Nyarwanda
Inganzo Nyarwanda
Inganzo Nyarwanda
Ebook177 pages2 hours

Inganzo Nyarwanda

Rating: 0 out of 5 stars

()

Read preview

About this ebook

Inganzo Nyarwanda ni igitabo cy’imivugo y’abahanzi nyarwanda. Imivugo y’umwimerere ibereye ijisho n’amatwi kandi itwigisha byinshi mu buzima busanzwe bwa buri munsi.

Abahanzi bavugwa muri iki gitabo:

RUGAMBA SIPIRIYANI
YOZEFU BIZURU
ANASTASE SHYAKA
BANGAMBIKI
ALEXIS KAGAME
ALEXANDRE KIMENYI
SEKARAMA KA MPUMBA

LanguageEnglish
Release dateFeb 26, 2015
ISBN9781311974471
Inganzo Nyarwanda
Author

Bangambiki Habyarimana

Bangambiki Habyarimana is a community worker. He works with young adults in the fight against HIV Aids through education and counseling. His blog is at http://www.bangambiki.com

Read more from Bangambiki Habyarimana

Related to Inganzo Nyarwanda

Related ebooks

Language Arts & Discipline For You

View More

Related articles

Reviews for Inganzo Nyarwanda

Rating: 0 out of 5 stars
0 ratings

0 ratings0 reviews

What did you think?

Tap to rate

Review must be at least 10 words

    Book preview

    Inganzo Nyarwanda - Bangambiki Habyarimana

    INGANZO NYARWANDA

    Bangambiki Habyarimana

    First Edition

    Copyright © 2013 Bangambiki Habyarimana

    http://www.amakururwanda.com

    All rights reserved.

    This work is licensed under the Creative

    Commons Attribution-Share Alike 3.0 Unported

    License. To view a copy of this license, visit

    or send a letter to:

    Creative Commons

    171 Second Street, Suite 300

    San Francisco, California 94105

    USA

    TABLE OF CONTENTS

    RUGAMBA SIPIRIYANI

    YOZEFU BIZURU

    ANASTASE SHYAKA

    BANGAMBIKI

    ALEXIS KAGAME

    ALEXANDRE KIMENYI

    SEKARAMA KA MPUMBA

    Inganzo Nyarwanda ni igitabo cy’imivugo y’abahanzi nyarwanda. Imivugo y’umwimerere ibereye ijisho n’amatwi kandi itwigisha byinshi haba mu buzima busanzwe bwa buri munsi.

    1.RUGAMBA SIPIRIYANI

    IBYIRUKA RYA MAHERO I

    Umuvugo wa Rugamba Spiriyani.

    Uyu mwana nabyiruye

    Namureze mukunze

    Yabyirukanye ubwenge

    Buvanze mu bwana

    Nkanibaza cyane

    Uko azaba bitinze.

    Agakura akora nabi

    Aho yatobye akondo

    Ngo akulikize abandi,

    Akabaka iby'iwabo

    Akabyita iby'iwacu.

    Nabyumva ngahinda

    Nti: ntabwo mbishaka,

    Ubusambo si bwiza

    Ubukunze atabeshya

    Aba yigira nabi.

    Aho amaliye gusoreka

    Ingeso ye ntiyacika

    Bukeye nti: ntabwo

    Nti: subiza iby'abandi,

    Ujye utwara icyo uhawe

    Icyo wimwe ugitinye.

    Uwo mwana uko ateye

    Biteye agahinda.

    Aho yaroye neza

    Uko akwiye kugenza,

    Ati: ndanze kugenda

    Ngo ntange ibyo ntunze.

    Iyo utwaye iby'abandi

    Bakuzi bakurora

    Ntibaze barwana

    Ngo bihe agaciro

    Mu maso y'abandi,

    Uragenda ukayora

    Ukabita abatinyi

    Ukagwiza iby'iwanyu.

    Ubwo aranga arahana

    Nkagira ngo arashyenga

    Naho aravuga akomeje.

    Ati: ndumva nahaze

    Guteshwa ibyo nshima

    Ngo nkunde ibyo ushaka.

    Ubu nshobora kugenda

    Ngashaka aho ndara

    Ejo nkigaba ahandi,

    Ejobundi ngakomeza

    Nkagera iyo utakibona,

    Kugira ngo nguhunge

    Amahane ni menshi.

    Ubwo mbonye icyo cyago

    Gikomeje imigambi

    Yo kwigisha icyohe,

    Ndakomeza ndatota

    Ngo none aratinya

    Aze kumva igikwiye.

    Nti: ibyo wigira byose

    Ndabirora nkazenga.

    Nakwitaga umwana

    Uyu uteye gitwali

    Agaturana neza

    N'abitwa ababyeyi.

    Ubwo utangiye kwanga

    Uwakureze akagukuza,

    Wamurora mu maso

    Inyeli zikavumera,

    Waba wicaye hasi

    Uti: intebe nayireke

    Nyishinge ho nanjye,

    Yaba agize ati: jya kurora

    Amatungo mu rwuli

    Ugatangira kwigira

    Icyatwa ugafunga;

    Yakubwira ati: cyono

    Jya kuzana utuzi

    Ugafuha ukarwana

    Ukica igiti n'isazi;

    Ubwo utangiye kwanga

    Amategeko nguhaye,

    Ubusore bwapfuye

    Wabaye Rubebe

    Jye nkwise icyontazi

    Icyo ushaka kimashe.

    Ubwo ngubwo arazenga

    Arababara ndabibona

    Arafunga ntiyakoma

    Bagize bati: yewe

    Ijambo liragatabwa

    Bahamagaye aranga

    Bagabuye ntiyabilya

    Bashashe ntiyalyama.

    Ubwo nyina akandeba

    Agatinya guhinda

    Akiruzi umuhungu

    Mu maso ya twembi.

    Yankebuka ngasanga

    Mu maso ye yombi

    Haganje agahinda

    Amagambo ajya kuvuga

    Ugasanga amugoye.

    Ubwo abana batoya

    Basanzwe basakuza

    Barwana bagabuza

    Bakandora bose

    Nakebuka umwe muli bo

    Agahumbya bukeya.

    Umwe yavuga ijambo

    Abandi bakamureba

    Igisubizo bashimye

    Ugasanga gituje

    Kitali mo amashyengo

    Aya asanzwe mu bana.

    Ngeze aho nti: cyo mwana

    Hamagara Mahero

    Aze ambwire icyo ashaka

    Mahero ati: ndaje

    Nkubwire icyo mashe;

    Aza atera ibitambwe

    Nti: ubanza rubaye.

    Ati: kera nkivuka

    Ntaramenya ubwenge

    Nali inka mu zindi

    Wahilika ngatemba

    Wanterura nkabyuka

    Washaka ko ndyama

    Ugahilika ku bulili

    Ibitotsi bikayora

    Mahero agahwikwa.

    Naba nakoze icyo wanga

    Ugaterura ugahonda

    Amahane ali nta yo

    Sinibaze na busa

    Uko nkwiye kugenza.

    Aho nshiliye akenge

    Ndakomeza ndakureka

    Nakosa nka gatoya

    Ubwo inkuba zigakubita

    Uti: mbyiruye icyontazi.

    Nkakureka ugakomeza

    Guhata ibicumuro

    Uwakoze uko ashoboye

    Kugira ngo akuneze.

    Umujinya waba ukomeje

    Ugaterura ugahonda

    Wananirwa ugatuza

    Uti: genda ndakuretse.

    Ibyo ngibyo nabirora

    Nti: nta ngufu zanjye

    Mba nshatse agahamba

    Nkareba aho najya

    Hasumbye ahangaha.

    Ubu ngubu ndareba

    Ngasanga ibyo ungilira

    Bikwiye guhosha.

    Ubwo wanyimye imbabazi

    Ngo nanjye nduhuke

    Ibyo kwitwa ikirumbo

    No kwicara mpondwa

    Ndakungura inama

    Igusumbira izindi

    Amahane ave mu rugo

    Uruhuke kurwana

    Nduhuke guhondwa;

    Cyo nshakira impammba

    Agatukuru gatoya

    Ngaterere ku mutwe

    Mfate agakoni kanjye

    Njye guhakwa aho nshaka

    Ahangaha mpacuke

    Ibicumuro nkugilira

    Uruhuke kubibona.

    Gutura amahanga

    Bizankiza byinshi.

    Bizampa guhunga

    Amahane y'I Rwanda,

    Aho bambura umuntu

    Abo abyaye bamurora,

    Agakubitwa umunani

    Ngo ikawa irarumbye,

    Ngo cyangwa umuzungu

    Yaraye rusake.

    Ibiboko wakubiswe

    N'amalira nahalize

    Ntibyatuma ntura

    Aho ndeba umuhashyi

    Wampinduye imbata

    Uwo ni inzigo kuli jye.

    Amahane yo mu rugo,

    Amahili y'ibisonga

    Ibyo byose bikoranye

    Ntibyatuma ngoheka

    Ndashaka kugenda.

    Ubwo ngubwo ndayoberwa

    Ngo mbure icyo musubiza

    Nti: genda uruhuke

    Ejo nzaba nkubwira

    Icyo nkeka kuli ibyo.

    Ati: ngiye kulyama

    Ndazinduka nkwibutsa

    Impamba nakwatse.

    IBYIRUKA RYA MAHERU II

    Aragenda aralyama

    Nanjye ndana ku bwanjye.

    Ilyo joro sinagoheka

    Ndara mbunza imitima.

    Ngashaka igisubizo

    Nzabwira uwo mwana

    Ngasanga kigoye.

    Namwita igicucu

    Sinigeze nterura

    Ngo nshinge ibitaliho;

    Navugaga ibisanzwe.

    Ubu ngubu ninanga

    Ko agana mu mahanga

    Nkamwogeza cyane

    Ngo akunde angumire aho,

    Ndareba ngasanga

    Mba mwishe burundu,

    Akagira ngo ni mwiza,

    Akazapfa akigenza

    Uko yamye abishinga.

    Ngifinda uko nkwiye

    Kugenza ibyo ngibyo

    Mahero aba yaje.

    Ati: ndabona hakeye

    Ndakwibutsa ijambo

    Naraye nkubwiye.

    Nti: Mahero ko ubizi

    Ngukunda bikabije

    Urarwana ujya hehe?

    Iyo utuje ugakunda

    Ugaturana neza

    N'abitwa ababyeyi!

    Wabaye ukivuka,

    Inka yanjye yali imwe

    Irakunda iragorora

    Urakamirwa urabyibuha.

    Ntiwigeze usumbwa

    N'abinikije ijana.

    Mahero iyo umbereye

    Umwana uko nshaka

    Aho kunyaka ijambo!

    Amapfa ageze mu gihugu

    Nkurwanaho cyane

    Umuruho sinawumva

    Ngahaha ubutitsa

    Ngo akabili gatohe

    Utazaba uruzingo

    Nk'uwabuze abamurera.

    Mahero iyo umpaye

    Agahenge gatoya

    Nkakungura inama!

    Nateye n'ishyamba

    Ngo nugimbuka

    Washatse gushinga

    Urugo rukwizihiye

    Utazabura imbaliro

    Ukabura n'imiganda.

    Mahero iyo utuje

    Ugakulikiza neza

    Utunama nkugira!

    Imishike yaracitse

    Amafuni ararundwa,

    Ubwo mpinga ibijumba,

    Rubanda bakunda

    Kubyita ubukungu.

    Mba ngira ngo utazimwa

    Umukobwa wa Naka,

    Bagira ngo urashonje

    Ubukungu si bwinshi.

    Mahero iyo umfashije

    Tukiha

    Enjoying the preview?
    Page 1 of 1